Ingingo ya 1: Intangiriro mu gutunganya Kawa

Amashusho

Murakaza neza muri iki kiganiro kivuga ku intangiriro y’itunganywa ry’ikawa.

Ubwiza bw’ikawa ntibushingira gusa ku buryo ihingwa, ahubwo bunaterwa cyane n’uburyo imbuto zayo zitunganywa nyuma yo gusarurwa.

Uko ikawa itunganywa bigira uruhare rukomeye ku buryohe bwayo, ku guhorana ubuziranenge bumwe, ndetse no ku gaciro igira ku isoko.

Muri iyi ngingo, abahugurwa baramenya muri rusange urugendo rwose rw’itunganywa rya kawa, guhera ku gusarura no gutoranya imbuto,

gukurikirwa n’ihugutisha (fermentation), kuyumisha no kuyibika neza.

Iki kiganiro kandi gisobanura amahame y’ingenzi agenga itunganywa rya kawa, harimo akamaro k’ihugutisha, kuyumisha neza no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Abahugurwa baranasobanukirwa uburyo bw’ingenzi bukoreshwa mu gutunganya kawa yihariye (specialty coffee), burimo Fully Washed, Honey, Natural, na Anaerobic.

Mu gusoza iyi ngingo, abahugurwa baraba basobanukiwe uburyo ibyemezo bifatwa mu gutunganya kawa bigira ingaruka ku bwiza bwayo, ndetse n’impamvu ari ngombwa gukurikirana ibipimo by’ingenzi nka Brix, pH, ubushyuhe, n’ubuhehere busigaye mu kawa (moisture content) kugira ngo habeho umusaruro w’ikawa y’icyiciro cyo hejuru kandi ihorane ubuziranenge.

IGICE CYA 1: UBURYO BWO KWIGA GUTUNGANYA KAWA

Iki gice gisobanura intego z'iyi gahunda y'amahugurwa, abo igenewe, n'ibikoresho bizifashishwa mu kwiga. Gifasha abahugurwa kumenya uburyo bwo gukoresha neza amashusho yigisha (videos), amasomo y'amajwi (audios), imfashanyigisho (handbooks), n'amabwiriza yo gutunganya kawa (processing protocols), kugira ngo bungukire byinshi muri aya mahugurwa.


IGICE CYA 2: GUTUNGANYA KAWA

Iki gice gisobanura uruhare rw'uburyo kawa itunganywa nyuma yo gusarurwa, mu kuzamura ubuziranenge bwayo. Kinasobanura uburyo bw'ingenzi bwo gutunganya kawa, harimo uburyo bwa Fully Washed (gutunganya hakoreshejwe amazi), Honey, Natural (gutunganya hadakoreshejwe amazi), na Anaerobic (Ihugutisha ahatagera umwuka).



IGICE CYA 3: IHUGUTISHA

Iki gice gisobanura iby'ibanze ku ihugutisha rya kawa (coffee fermentation), kerekana uburyo utunyabuzima duto (microorganisms) dukorana n'isukari iri mu mbuto za kawa kugira ngo tugire uruhare mu guteza imbere uburyohe, gutuma umusaruro ugira ubuziranenge buhoraho, no kunoza ibiranga uburyohe n'impumuro bya kawa.



IGICE CYA  4: KUBERA IKI KWANIKA ARI INGENZI?

Iki gice gisobanura uburyo kumisha ikawa neza bifasha kubungabunga ubuziranenge bwayo, kwirinda inenge, no gutuma ibikwa neza kandi mu mutekano binyuze mu kugenzura neza ikigero cw'ubuhehere no gukoresha uburyo bwiza bwo kuyumisha.



IGICE CYA 5: AKAMARO KO KUGENZURA AMAKURU N’IBIPIMO

Iki gice kigaragaza uburyo gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye no gutunganya kawa bifasha gutuma imikorere ihora ihamye, hakabaho gukurikirana inkomoko ya kawa, kugenzura ubuziranenge, no gukomeza kunoza uburyo bwo gutunganya kawa.



IGICE CYA 6: IBYINGENZI MU GUTUNGANYA KAWA

Iki gice gitanga incamake y’ibintu by’ingenzi bigomba kwitabwaho, ingaruka zabyo, n’ibipimo bifatika bikoreshwa mu gupima imikorere kuri buri cyiciro cy’itunganywa rya kawa, kugira ngo bifashe gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo no gucunga neza ubuziranenge.


Amajwi

Igice cya 1: Uburyo bwo kwiga gutunganya Kawa?

Iki gice gisobanura intego z'iyi gahunda y'amahugurwa, abo igenewe, n'ibikoresho bizifashishwa mu...

Igice cya 2: Gutunganya Kawa n’iki?

Iki gice gisobanura uburyo kawa itunganywamo nyuma yo gusarurwa, mu kuzamura ubuziranenge bwayo.

Igice cya 3: Ihugutisha n’iki?

Iki gice gisobanura iby'ibanze ku ihugutisha rya kawa (coffee fermentation), kerekana uburyo utun...

Igice cya 4: Kubera iki kwanika ari ingenzi?

Iki gice gisobanura uburyo kwanika neza kawa bifasha kubungabunga ubuziranenge bwayo, kwirinda in...

Igice cya 5: Akamaro ko kugenzura amakuru n’ibipimo

Iki gice kigaragaza uburyo gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n'ibipimo mu gutunganya kawa...

Ingingo ya 6: Iby'ingenzi mu gutunganya Kawa

Iki gice gitanga incamake ku by’ingenzi bigomba kwitabwaho, ingaruka zabyo, n’ibipimo...

Scroll to top