Ingingo ya 2: Ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya kawa

Amashusho

Murakaza neza muri aya mahugurwa yo gutanganya kawa.

Iyi ngingo ivuga ku bikoresho bikoreshwa mu gutunganya kawa. Kugira ngo haboneke kawa ifite ubuziranenge bwo hejuru, ntibisaba gusa ubumenyi bwa tekiniki, ahubwo bisaba gupima no gukurikirana neza ibipimo by'ingenzi bikoreshwa mu gutunganya kawa.

Muri iri ingingo, muriga gukoresha ibikoresho by'ingenzi bikoreshwa mu gutunganya kawa. Muri ibyo harimo Cherry Paddle ikoreshwa mu gusuzuma kwera kw'ibitumbwe bya kawa, Brix Meter ipima urugero rw'isukari ruri mu bitumbwe, pH Meter ikoreshwa mu gukurikirana urugero rw'ubusharire (pH) mu gihe cy'ihugutisha, Moisture Meter ipima ubuhehere bw'ikawa mu gihe cyo kwanika, itanki ifunze neza (airtight fermentation tanks) n'imifuka, byose bifasha kubungabunga ubuziranenge bwa kawa. Ndetse n'impapuro zo gukurikirana amakuru (traceability sheets) zifasha kubika amakuru y'ibikorwa byose byakozwe.

Murasobanukirwa uruhare rwa buri gikoresho mu kugenzura ubuziranenge, gutuma uburyo bwo gutunganya bwisubiramo mu buryo bumwe (reproducibility), no gukurikirana inkomoko n'amakuru ya kawa (traceability).

Murahabwa amabwiriza afatika agaragaza igihe gikwiye n'uburyo buri gikoresho gikoreshwa mu byiciro bitandukanye byo gutunganya kawa.

Ku musozo w'iyi ngingo, murasobanukirwa amakuru y'ingenzi ajyanye no gutunganya kawa, ndetse no kuyakoresha mu gufata ibyemezo bikwiye mu byiciro byose byo gutunganya kawa.

IGICE CYA 1: CHERRY PADDLE

Iki gice gisobanura urubaho (cherry paddle) rwo gupimiraho ukwera kw'ibitumbwe bya kawa n'uko rukoreshwa mu gufasha guhitamo ibitumbwe bifite ubuziranenge.


IGICE CYA 2: BRIX METER

Iki gice gisobanura uburyo bwo gupima ingano y'isukari iri mu bitumbwe bya kawa (coffee cherries) hakoreshejwe igipimo cya Brix, mu gusuzuma niba ibitumbwe byeze kugira ngo ihugutisha naryo rizagende neza.


IGICE CYA 3: PH METER

Iki gice gisobanura uburyo bapima ubusharire (pH) kandi kikerekana uko gukurikirana ubusharire bifasha kumenya aho ihugutisha rigeze ndetse no kumenya uburyo bwiza bwo gutunganya kawa.


IGICE CYA 4: MOISTURE METER

Iki gice gisobanura uburyo bwo gupima neza ingano y'ubuhehere buri mu bitumbwe no gukoresha ibisubizo byabonetse mu gufata ibyemezo bijyanye no kubyumisha, kubibika neza, no kubungabunga ubuziranenge bwabyo.


IGICE CYA 5: TANKI IFUNZE N’ISHASHI

Iki gice gisobanura ibikoresho bikoreshwa mu ihugutisha ry'ikawa ahatagera umwuka (anaerobic fermentation) n'aho ihugutishirizwa. Gifasha abatunganya kawa kugenzura neza ihugutisha no kubika kawa mu buryo bugenzuwe kandi bukomeza ubuziranenge bwayo.


IGICE CYA 6: URUPAPURO RUKURIKIRANA

Iki gice kigaragaza uburyo bwo kwandika neza amakuru ajyanye n'ibyiciro byo gutunganya kawa kugira ngo byorohe kubikukirana, gusesengura ubuziranenge bwa kawa, no kongera gusubira mu bikorwa byo gutunganya kawa hagamijwe kubona ubuziranenge bumwe.

Amajwi

Igice cya 1: Cherry paddle

Iki gice gisobanura urubaho (cherry paddle) rwo gupimiraho ukwera kw'ibitumbwe bya kawa n'uko ruk...

Igice cya 2: Brix meter

Iki gice gisobanura uburyo bwo gupima ingano y'isukari iri mu bitumbwe bya kawa (coffee cherries)...

Igice cya 3: pH meter

Iki gice gisobanura uburyo bapima ubusharire (pH) kandi kikerekana uko gukurikirana ubusharire bi...

Igice cya 4: Moisture meter

Iki gice gisobanura uburyo bwo gupima neza ingano y'ubuhehere buri mu bitumbwe no gukoresha ibisu...

Igice cya 5: Tanki ifunze n’Ishashi

Iki gice gisobanura ibikoresho bikoreshwa mu ihugutisha ry'ikawa ahatagera umwuka (anaerobic ferm...

Igice cya 6: Urupapuro rukurikirana

Iki gice kigaragaza uburyo bwo kwandika neza amakuru ajyanye n'ibyiciro byo gutunganya kawa kugir...

Scroll to top