Ingingo ya 8: Uburyo bwa Anaerobic Natirere

Amashusho

Murakaza neza muri aya mahugurwa yo gutunganya kawa mu buryo bwa Anaerobic Natirere. 

Ubu ni uburyo buhanitse bwo gutunganya kawa buhuza kwanika ibitumbwe n’ihugutisha rikorerwa ahatagera umwuka, hagamijwe gutanga kawa z’umwihariko zifite uburyohe n’impumuro byihariye.

Muri iyi ngingo, abahugurwa baramenya uburyo ibitumbwe bya kawa bihugutishirizwa ahatagera umwuka mbere yo kwimurirwa ku bitanda byo kwanikaho. Harasobanurwa uko kugabanya umwuka wa ogisijeni bigira ingaruka ku mikorere y’utunyabuzima duto twifashishwa mu ihugutisha, n’uko ihugutisha rifatanya no kwanika mu kugena ubwiza bwa kawa iri mu gikombe.

Ingingo z’ingenzi zitabwaho zirimo gusarura, kujonjora ibitumbwe, gucunga neza ihugutisha, uburyo bwo kwanika, kugenzura ubuhehehre, no kubika kawa. Haranibandwa cyane ku gukurikirana neza ibikorwa byo gutunganya kawa no kwirinda inenge zikunze guterwa n’ihugutisha rimara igihe kirekire cyangwa kwanika kutagenzuwe neza.

Ku musozo w' iyi ngingo, abahugurwa basobanukirwa uburyo bwa Anaerobic Natirere bushobora gutanga kawa ifite uburyohe bwihariye, impumuro zidasanzwe kandi zinyuranye, n'ireme mu gikombe, mu gihe ubuziranenge n’ukwisubiramo kw’ubuziranenge bikomeza kubungabungwa.

Amajwi

Igice 1: Ibiranga Anaerobic natural

Iki gice gisobanura uburyo bwo gutunganya kawa hakoreshejwe ihugutisha rikorerwa ahatagera umwuka...

Igice cya 2: Gusarura no Kujonjora

Iki gice kigaragaza akamaro ko guhitamo ibitumbwe byeze neza kandi bidafite inenge kugira ngo ihu...

Igice cya 3: Guhugutisha nta mwuka

Iki gice gisobanura amahame, intego, n'iby'ingenzi bigenzurwa mu ihugutisha rikorerwa ahagera umw...

Chapter 4: Kwanika ku zuba no Kubika

Iki gice gisobanura uburyo bwiza bwo kwanika no kubika kawa kugira ngo ubwiza bwayo bugumeho kand...

Scroll to top