Murakaza neza muri aya mahugurwa yo gutunganya kawa mu buryo bwa "Honey".
Uburyo bwa Honey ni uburyo bwo gutunganya kawa buhuza bimwe mu biranga kawa itunganywa hakoreshejwe uburyo bwa Fully Washed n'iya Natirere, bikavamo kawa ifite uburyohe bwisumbuyeho n'imere.
Muri iyi ngingo, murahasanga uburyo ibitumbwe bya kawa bisarurwa, bijonjorwa, biherwa, hanyuma parishe zikanikwa zigumanye umurenda.
Iyi ngingo isobanura uko uwo murenda ugira uruhare mu guteza imbere uburyohe mu gihe cyo kwanika, n'uko ingano yawo isigaye kuri parishe igira ingaruka ku miterere y'uburyohe bw'ikawa.
Muranasobanukirwa ingamba z'ingenzi zo kugenzura ubuziranenge, zirimo gucunga neza uburyo bwo kwanika, gukurikirana igipimo cy'ubuhehere (moisture), no kwirinda inenge zishobora kuvuka mu gutunganya kawa. Gucunga neza umurenda ni ingenzi kuko usigaye kuri parishe ushobora kongera uburyohe bwa kawa, ariko nanone ukongera ibyago by'inenge mu gihe cyo kuyitunganya.
Ku musozo w'iyi ngingo muraba mwasobanukiwe uko hategurwa kawa itunganyijwe hakoreshejwe uburyo bwa Honey, ifite uburyohe buringaniye, ubworohe mu kanwa (smooth mouthfeel), n'impumuro n'ibyanga byihariye bisa n'ubw'ubuki na karameli.
Iki gice gisobanura uburyo bwa Honey n'uko umurenda ugira uruhare mu kongera uburyohe, ireme, n'm...
Iki gice kigaragaza akamaro ko guhitamo ibitumbwe bya kawa ifite ubuziranenge bwo hejuru kugira n...
Iki gice gisobanura uko ibitumbwe bya kawa byakirwa, n'ibikorwa byo guhera, kugira ngo kawa...
Iki gice kigaragaza uburyo bwo kwanika no kubika kawa kugira ngo hagenzurwe igipimo cy'ubuh...