Ingingo ya 6: Uburyo bwa Anaerobic washed

Amashusho

Murakaza neza muri aya mahugurwa yo gutunganya kawa mu buryo bwa "Anaerobic Washed." 

Ubu buryo bwo gutunganya kawa buhuza ihugutisha rikorwa ahagera umwuka muke ugenzuwe (anaerobic fermentation) n’uburyo busanzwe bwa Fully Washed, kugira ngo haboneke kawa y’uburyohe bwihariye.

Muriga uko ihugutisha rikorerwa ahagera umwuka muke ugenzuwe, mbere yo guhera, kozwa no kwanikwa. 

Iyi ngingo irasobanura uko ubu buryo bwa anaerobic bugira ingaruka ku mikorere y’utunyabuzima duto twifashishwa mu ihugutisha no ku zamura uburyohe bwa kawa, ndetse n’akamaro ko gukurikirana igihe ihugutisha rimara, ubushyuhe n’igipimo cya pH.

Iyi ngingo kandi ikubiyemo uburyo bwo gusarura, kujonjora, koza, kwanika no kubika kawa kugira ngo ubuziranenge n’kudahinduka kw'ubwiza bwa kawa bikomeze kubungabungwa mu byiciro byose byo kuyitunganya.

Ku musozo w’iyi ngingo murasobanukirwa uburyo bw'ihugutisha rikorerwa ahatagera umwuka, kugira ngo mubashe gutunganya kawa ifite uburyohe burushijeho, bukungahaye ku mpumuro, n’imiterere yihariye mu gikombe, ari na ko igumana isuku n’ubuziranenge.

Amajwi

Igice cya 1: Ibiranga uburyo bwa Anaerobic washed

Iki gice gisobanura uburyo bwa Anaerobic Washed, kandi gisobanura uburyo kugabanya umwuka wa oxyg...

Igice cya 2. Gusarura no Kujonjora

Iki gice kigaragaza akamaro ko guhitamo ibitumbwe bya kawa yeze neza kandi ingana mu bwiza kugira...

Igice cya 3. Uburyo bwo guhugutishiriza ahatagera umwuka no guhera

Iki gice gisobanura uko ihugutisha rikorwa ahagera umwuka ugenzuwe, ndetse n’ingaruka zaryo...

Igice cya 4. Gutumbika no koza

Iki gice gisobanura uburyo bwo gutumbika no koza kawa bukoreshwa mu gukuraho umurenda, no gutuma...

Igice cya 5. Kumutsa, Kwanika no kubika

Iki gice gisobanura uburyo bwo kwanika no kubika kawa bufasha kubungabunga ubuziranenge bwayo no...

Scroll to top