Murakaza neza muri aya mahugurwa yo gutanganya kawa hakoreshejwe uburyo bwa Fully Washed.
Ubu ni bwo buryo bukoreshwa cyane mu gutunganya kawa mu Rwanda, kandi buzwiho gutanga kawa ifite isuku, n'ibyanga biringaniye mu gikombe..
Iyi ngingo irasobanura ibyiciro byose bigize uburyo bwa Fully Washed, birimo gusarura, kujonjora, guhera, guhugutisha, koza, gushyira mu byiciro hakurikijwe ubuziranenge (grading), kwanika, no kubika kawa.
Murasobanukirwa impamvu ya buri cyiciro n'uruhare rwacyo mu kugena ubwiza bwa kawa mu gikombe.
Hazibandwa cyane ku micungire myiza y'ihugutisha, uburyo bwo koza kawa neza, n'imikorere iboneye yo kwanika, kuko ari byo bigira uruhare mu kongera uburyohe, ubusharire bwiza (acidity), no gutuma ikawa igaragaza neza imiterere yayo.
Muranamenya ibipimo n'ibimenyetso by'ingenzi bigomba gukurikiranwa muri buri cyiciro cy'itunganywa rya kawa kugira ngo ubwiza bwayo buhoreho kandi hagabanuke inenge.
Ku musozo w'iyi ngingo, uwiga abasha gushyira mu bikorwa neza uburyo bwa Fully Washed atunganya kawa, kugira ngo ahore abona kawa yihariye (specialty coffee) yujuje ubuziranenge bwo hejuru.
Iki gice gisobanura imiterere, ibyiza, n'uburyohe mu gikombe (cup profile) bikunze kuranga uburyo...
Iki gice gisobanura uburyo gusarura no guhera neza ibitumbwe bya kawa bifasha gutanga umusaruro u...
Iki gice gisobanura uburyo bwo kwita ku bitumbwe mbere yo guhera hagamijwe gutegura ihugutisha ry...
Iki gice gisobanura intego, n'uburyo bwo kwita ku gihe cy'ihugutisha ritakoreshe amazi mu gutunga...
Iki gice gisobanura uburyo bwo koza no gushyira mu byiciro kawa, hagamijwe gukuraho umurenda no k...
Iki gice gisobanura uburyo bwo kwanika no kubika neza ikawa kugira ngo ubuziranenge bwayo bugumeh...